Rusizi:Yafashwe yogogoje urusengero no kurwiba
Masudi Omari wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi ari mu maboko ya Polisi azira kwiba intebe, impapuro, moteri y’imodoka yari ibitse aho na mudasobwa mu rusengero rw’umupasitori witwa Bisimwa.
Ubwo twaganiraga na Masudi tariki 12/12/2012 yadutangarije ko Atari we wibye ibyo bikoresho kandi ko atazi ababitwaye.

Bamwe mu baturage bazanye Masudi kuri Polisi bavuga ko uwibye mu rusengero Imana imugaragaza akaba ari muri urwo rwego bamusabye ko naramuka afunguwe azirinda kongera gutekereza kwiba mu nzu y’Imana kuko ngo yanabizira bikomeye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|