Rusizi: Umwe yarenganiye mu rugomo rw’abarwanaga arakomereka
Umwana witwa Habamuremyi Bernard yakomerekeye mu rugomo rw’abasore bakorera imbere y’isoko rya Kamembe baryanye ahagana mu masaa kumi nebyiri zo kuwa 23/09/2013 bapfa ubucuruzi bahakorera.
Uyu mwana avuga ko urugomo rw’abasore rukabije kuko ngo kuba yakomerekeye aho kandi atarwanaga ngo bimubabaje cyane ikindi nuko aba basore ngo banze kumuvuza kandi aribo bamukomerekeje.
Habanabashaka Kayitani ni umwe mu barwanaga yahise afatwa n’abaturage bamusaba kujya kuvuza uyu mwana nubwo abandi bahise biruka, gusa uyu musore ngo ahora ateza imirwano aho hantu yitwaje imbaraga abenshi bakabigenderamo.

Kuri uwo munsi, izo nsoresore zarwanye incuro enye abaturage birirwa babakiza. Abakorera aho barasaba inzego z’umutekano kujya bababa hafi bakabatabara kuko ngo hato hazavuka ibibazo bikomeye.
Zimwe mu ngamba babona zakemura imirwano y’abasore bahakorera ubucuruzi butandukanye ngo ni uko babagabanya hagasigara bake cyangwa bakahashyira inzego z’umutekano kuko ngo urugomo rwaho rukabije.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|