Rusizi: Umwana yari yivuganye nyina Imana ikinga akaboko
Umukecuru witwa Mukamuganga Thacienne w’imyaka 58 wo mu mudugudu wa Gahwazi, akagari ka Kamatita ho mu mu murenge wa Gihundwe yari agiye kwicwa n’umwana yibyariye witwa Ingoboke Egide w’imyaka 23.
Ibyo byabaye kuwa 07/06/2013 ubwo Ingoboke yafatwaga ari guca inzugi z’inzu ya nyina ngo amuhitane maze atabarwa n’abaturanyi be.
Ayo makimbirane ngo aturuka ku kuba uwo mukecuru ataraha umuhungu we umunani we kandi yifuza kuzana umugore.
Ngoboka si ubwa mbere ateshejwe ashaka kwivugana umubyeyi we dore ko no mu kwezi gushize abaturage batuye muri uyu mudugudu batangaza ko nabwo yashatse kwica nyina atabarwa na ba local defense nyuma aza gushikirizwa inzego z’ubutabera ziza kubakiza.

Uyu mwana ngo ntabwo yanyuzwe n’imikirize aho avuga ko azaruhuka aruko yishe nyina.
Nubwo uyu musore asaba umunani bigaragara ko nyina umubyara ari umukene ikindi kandi bakuru b’uyu mwana nabo ngo ntibarahabwa umunani, Kugeza ubu uyu musore akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Mukazayire Bibianne uyobora akagari ka Kamatita nawe yunga mu ry’abaturage avuga ko uyu mwana atari ubwa mbere yifuza kwica umubyeyi we ariko Imana igakomeza gukinga akaboko.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
BIKOMEJE KUBA AGATERERANZAMBA,TURASABA KO ABATURAGE BAJYA BATANGA AMAKURU KARE Y’UMUNTU WESE UVUZE KO AZIVUGANA UMUNTU NONEHO N’UBUYOBOZI BUKAGENA UBURYO BUKAKAYE BWO GUKURIKIRANA BENE ABO KUKO AHANINI USANGA NKA 95% Y’ABANYU BICWA, ABABIVUGANYE BABA BARABYIGAMBYE NONEHO UMUNTU YAPFA UGASANGA BISA N’AHO ABANTU TWICUZA. NCATSE KUVUGA KO HAGIZE IKIKORWA GIKAZE WENDA HAGATORWA RISHYIRAHO IBIHANO BIHANA ABIGAMBA KUZICA ABANDI, IZI MPFU Z’UBU BURYO ZAGABANYUKA. REKA URIYA EJO AFUNGURWE USHOBORA GUSANGA IBYO YATESHEJWE RIMWE KABILI EJO ABIKOZE.
kandi ubwo police izahita imurekura nashyira akagera kumugambiwe ngo abaturage ntibababwiye ko muwo muryango haramakimbirane
None ubwo kokabaye kabiri ,Ubwa gatatu namwivugana muzavuga ngo abaturage ntacyo bakoze?
uwo musore utagira imbabazi afungwe ubuzima bwose kuko umugambi nimubi dore yamara kwivugana nyina yamara akahuka mubandi baturage muramenye rwose kandi niyo ngirwa mugore ashaka kurongora arebye nabi yahasiga ubuzima ntagasange uwo ruvumwa.