Rusizi: Umwana yari agiye guhitana umuryango we Imana ikinga akaboko
Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi yemera ko yari agiye kwiyicira nyina umubyara na bene nyina akoresheje umuti wica imbeba kubera ko ngo bari banze kumugurira imyenda azambara kuri Noheri.
Gukira kw’aba bantu ngo byaturutse kuri gasaza k’uyu mukobwa kari kagiye kurya kuri ibyo biryo nyiri bayazana ahita abuza uyu musaza we gufungura kuri ibyo biryo ari nabwo bahise bakeka ko yaba yabaroze.
Nyuma y’umwanya muto ngo bahise batangira kuremba bahita bihutira kujya mu bitaro basanga bariye ibiryo byarozwe.
Umubyeyi w’uyu mwana w’umukobwa yavuze ko ubusanzwe ngo uwo mwana yari yaramunaniye akiri muto kuko ngo yageze aho aba ikirara akitahira igihe ashakiye kugeza naho ngo yataye amashuri yiyemeza kuba ikirara.
Uyu mubyeyi avuga ko yageze aho ashoberwa ahitamo kumwihorera kuko ngo yari ageze aho ubushobozi bwe butakimishoboye. Arasaba ubuyobozi gukomeza kumufatira uyu mwana bamuha uburere bukwiye kuko ngo baramutse bamurekuye vuba yakora amahano arenze ayo yari yakoze.
Uyu mubyeyi kandi avuga ko usibye kuba ngo uyu mwana yari agiye gukora iryo shyano ngo yari yarabogogoje abiba kuko ngo nyina atari agita akantu hasi uwo mwana w’umukobwa amureba.
Kugeza ubu uyu mwana w’umukobwa ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashonga aho adatinya namba kuvuga ko yari agiye kurimbura umuryango we, icyakora kugeza ubu abari barozwe uko ari batanu bari koroherwa kuko bitaweho n’abaganga bahashya iyo miti bari bariye mu biryo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mbega umukobwa uteye ubwoba nsengeye uwo bazashakana mu myaka izaza ngaho mu mutware mu kigo ngororabajeune ariko kamere ntikurwa na Reka!
Guhaga ntibigombera kurya koko!abandi twabuze imiryango yacu tukiri bato, twifuza tugira tuti iyaba byashobokaga tukongera kubabona nibura isegonda rimwe none uyu nawe arabiyicira???mumureke azabyumva iminsi nimara kubimwereka!!!