Rusizi: Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze yatawe muri yombi azira gukubita umuturage

Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gikungu, mu murenge wa Bweyeye ho mu karere ka Rusiz yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuwa 18/03/2014 azira gukubita umuturage akanamwambura amafaranga y’u Rwanda 5200.

Uwakubiswe witwa Harerimana akimara gukubitwa no kwamburwa amafaranga yari yahawe nk’igihembo aho akorera, yahise yitabaza inzego z’umutekano zita muri yombi uwo muyobozi witwa Kubwimana Alphonse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye, Muhirwa Philipe, yatangaje ko uyu muyobozi asanzwe agira imyitwarire mibi kuko ngo akunda kurwana n’abaturage kubera ubusinzi. Kubwimana ufungiye kuri sitasiyo ya police ya Bweyeye yemeye icyaha, avuga ko azanasubiza ayo mafaranga yambuye umu muturage.

Usibye kuba yarahohoteye uwo muturage, Kubwimana anakurikiranyweho icyaha cyo kuba yarasuzuguye n’inzego z’umutekano kuko ngo yaciye urwandiko rumuhamagaza kwitaba polisi ubwo yari amaze kurushyikirizwa n’abaturage agahita aruca imbere yabo.

Uyu muturage wahohotewe n’uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko ibyo kumukubita akamubabaza yabimuhereye imbabazi, ariko ngo amafaranga ye ntiyayaheba agomba kuyamusubiza.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka