Rusizi: Umusore yakomerekejwe azira gukekwaho kwiba imifuka 2 y’umuceri
Ngendahayo Pascal w’imyaka 24 wo mu murenge wa Kamembe akagari ka Ruganda yarakubiswe arakomereka ku munwa tariki 29/09/2012 azira gukekwaho kwiba imifuka ibiri y’umuceri.
Abo basore bakubise mugenzi ntibigeze bamufata yiba ahubwo bagendeye ku mabwire baza kumukura aho acumbitse bagenda bamukubita. Ngendahayo avuga ko bamuhohoteye kuko atariwe wimbye iyo miceri.

Frederic Nizeyimana na mugenzi we Emmanuel Bizimungu bakubise Ngendahayo ntibava kw’izima bemeza ko ariwe wabibye kuko ngo n’ubusanzwe nta mujura upfa kwemera icyaha akaba ariyo mpamvu bamukubise.
Abo basore bakubise mugenzi wabo bahise bajyanwa imbere y’inzego z’umutekano kugira ngo hamenyekane ukuri.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|