Rusizi: Umusaza w’imyaka 63 yishwe anizwe n’abagizi ba nabi
Shabani Vedaste wo mu murenge wa Mururu yabonetse yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 23/12/2013 hafi y’akabari yari yagiye kunyweramo inzoga aho basanze bamunize bakamukuramo n’amaso yombi hanyuma bakamuta mu kigunda ahantu hatagaragara.
Uyu musaza ngo yavuye iwe ku gicamunsi cyo kuwa 22/12/2013 ajya kunywa inzoga mu kabari ko kwa Mpongebuke Joseph , nyuma yaho abahungu b’uyu musaza witabye Imana babonye adatashye bajya kumushaka mu gitondo cyo kuwa 23/12/2013, babajije uyu mugabo nyiri akabari ababwirako uyu musaza yahavuye saa moya z’ijoro.
Icyitegetse Vincent, umuhungu wa nyakwigendera avuga ko atazi icyo umusaza we azize kuko ngo yari aziko nta kibazo agirana n’abaturage kuko ngo babanaga neza n’abaturage, ibi kandi bikaba bitangazwa n’abaturage batuye muri aka kagari.
Icyakora akeka ko uyu musaza yaba yazize abagizi ba nabi bakeka ko ngo yaba afite amafaranga kuko ngo hari hashize iminsi mike ahawe udufaranga tw’ishyirahamwe yabagamo, gusa nanone ngo mu kagari kabo hamaze iminsi hari amabandi y’abasore bagera kuri 10 bavuze ko bazica umuyobozi w’umudugudu hamwe n’uyu mugabo Icyitegetse n’abandi babafasha kurwanya abasore bitwara nabi bakanywa ibiyobyabwenge.
Aba basore ngo batangiye kwibasira aba bagabo nyuma yaho babambuye urumogi bari bagiye kugurisha bahita bavuga ko ngo bazabitura inabi yo kubagirira nabi, kuba rero ngo barabuze Icyitegetse umuhungu w’uyu nyakwigendera ngo bishobora kuba intandaro y’urupfu rwuyu musaza Shabani Vedaste.
Kugeza ubu abantu bane bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho guhitana uyu musaza w’imyaka 63, inzego z’umutekano zikaba zigikomeje gukora iperereza kugirango hamenyekane uwihishe inyuma y’uru rupfu rutunguranye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|