Rusizi: Umukobwa yiyahuye ahita yitaba Imana
Ahagana saa munani z’umugoroba wo kuwa 03/11/2014, mu mudugudu wa Mpogora, mu kagari ka Gatsiro, mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi, umukobwa witwa Nyirabahinzi Beatha w’imyaka 28 yiyahuye akoresheje umugozi ahita yitaba Imana.
Ababyeyi b’uyu mukobwa, Havugimana Ernest na Mukundayire Anne Marie, bavuga ko batazi icyateye umukobwa wabo kwiyahura gusa ngo batunguwe n’uko basanze ari kunanaba hejuru mu giti yari yimanitsemo mu nzu yinigishije umugozi w’ikamba ukomeye cyane.
Ubusanzwe uyu mukobwa ngo nta kibazo yagiraga icyakora ngo yigeze gushakana n’umugabo mu buryo butemewe n’amategeko baza kutumvikana bituma batandukana asubira iwabo afite inda y’amezi 2.
Icyatumye uyu mukobwa yiyahura ntikiramenyekana neza ariko birakekwa ko byaba ari ibibazo yagiranye n’uwo mugabo nyuma yo kumutera inda bagatandukana.
Ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Gihundwe, Nyirahabimana Béatrice avuga ko bafatanyije n’inzego z’umutekano bakiri gushakisha icyaba cyateye Nyirabahinzi kwiyahura.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gihundwe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|