Rusizi: Ubujura buciye icyuho bukomeje kwibasira abaturage ku manywa yihangu
Mu mujyi wa karere ka Rusizi hateye ubujura bwibasiye amatelefone kandi bukorwa ku manywa yihangu. Abasore bakora iyo ngeso ngo bipanga ku murongo ku buryo baba begeranye bagashikuza umuntu telephone bakagenda bayihererekanya kuburyo uwayishikuje atariwe uyufatanywa mu rwego rwo kuyobya ibimenyetso.
Ubwo umwe mu muri abo basore witwa Kagabo yafatwaga kuri uyu wa 23/12/2013 akimara kwambura umuturage Telephoni ye kumwanywa yihangu yahise ayiha mugenzi we bakorana nkuko basanzwe bibigenza ariko inkeragutabara zihita zimugwa gitumo.
Gusa mu kumufata byabaye ingorabahizi kuko yari yanze ko bamugeza kuri police harinda kwifashishwa izindi nzego.
Uyu musore yahise yemera ko iyo telephone ariwe wayibye ariko avuga ko bamubabarira akajya kubereka uwo yayihaye , aba baturage kimwe n’inzego z’umutekano bavuga ko uyu musore Kagabo amaze iminsi myinshi yiba kuko ngo afunzwe incuro nyinshi ubu ngo bakaba bamaze kubura uko bamugenza.

Gusa ngo bikunda kugorana ko umuntu wibye telephone akurikiranwa n’ubutabera kuko ngo bihabwa agaciro gake bakavuga ko ari ikibazo cy’inzererezi gisanzwe ariko nyamara ngo hakirengagizwa agaciro nyirayo yayiguze.
Aha barasaba ubutabera ko bwakora uko bushoboye bukajya bwakira ikibazo cy’ubujura nk’ubwo kuko abo bukorerwa nabo baba bababaye, ikibazo cy’ubujura muri uyu mujyi ngo gikomeje kwiyongera cyane cyane muri iyi minsi mikuru y’ubunani na noheri aho insoresore nyinshi ziri gushakisha ibyo ziziyakiriza ari uko zikoze mu mifuka y’abantu.
Gusa abaturage nabo ngo barasabwa kwirindira ibyabo kuko ngo hari abarangara bigatuma abajura babaca mu rihumye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|