Rusizi: Polisi yagaruje Moto yari yibwe umuturage

Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2020 yafashe uwitwa Ngabonziza Daniel w’imyaka 29 y’amavuko nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa AG100 ifite ibirango RC129C ya Habineza Zabron.

Ngabonziza Daniel yafatanywe moto yari yibwe
Ngabonziza Daniel yafatanywe moto yari yibwe

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko Ngabonziza Moto yayibye mu gasantere ahitwa ku biturusu mu kagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha akajya kuyihisha mu wundi murenge wa Muganza na wo wo mu karere ka Rusizi.

Yagize ati “Ngabonziza yari yaracurishije imfunguzo z’ahantu habikwagwa iyo moto kuko nyirayo atari akiyikoresha muri ibi bihe bya guma mu rugo mu karere ka Rusizi. Tariki ya 02 Nyakanga 2020 yitwikiriye ijoro akingura inzu yari irimo arayitwara.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko bwakeye Habineza Zebron aza gutanga ikirego asaba ko Polisi yamufasha kubona moto ye, hatangiye iperereza abaturage baza gutanga amakuru y’aho iri.

CIP Karekezi ati “Ubwo twari mu iperereza nibwo abaturage b’aho yayibikije baduhaye amakuru batubwira ko Ngabonziza ari we waje kuyibitsa muri urwo rugo, twasanze koko ari iya Habineza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru ariko agaya abantu barimo kwitwikira ijoro bakajya kwiba abandi nyamara akarere kose kari muri gahunda ya guma mu rugo.”

Ati “Birababaje kuba Leta yarashyizeho gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ariko hakaba hari abantu babirengaho bagasohoka bagiye gukora ibyaha. Turashimira abaturage banze guhishira umunyacyaha.”

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Ngabonziza yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka