Rusizi: Polisi yafashe magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 18 n’inkweto imiguru 30

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) bafashe amabalo 18 y’imyenda ya caguwa n’inkweto imiguru 30 byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka Kamatita, mu midugudu ya Ngoma na Muhari. Byose byafashwe bivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyujijwe mu kiyaga cya Kivu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko byafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Amabalo 8 yafatiwe mu nzu kwa Niyogushima Elysee w’imyaka 23 utuye mu mudugudu wa Ngoma andi mabalo 10 n’inkweto biteshwa abantu bari babyikoreye ku mutwe bari mu Mudugudu wa Muhari.

Yagize ati” Abapolisi bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro bari bafite amakuru ko Niyogushima asanzwe acuruza imyenda ya caguwa kandi ayibona mu buryo bwa magendu. Bari banafite amakuru ko hari imyenda batumije muri Congo we n’abandi bacuruzi, hateguwe igikorwa cyo kubafata. Ahagana saa saba z’ijoro Kwa Niyogushima hafatiwe amabalo 8 andi mabalo 10 n’inkweto imiguru 30 abari babyikoreye bikanze abapolisi babikubita hasi bariruka.”

Niyogushima amaze gufatwa yemeye ko iyo myenda ari iye anemera ko hari abandi bantu bari bafatanije kuyitumiza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakayibazanira mu bwato banyuze mu kiyaga cya Kivu. Niyogushima yanavuze ko ise umubyara ariwe uyimwoherereza kuko we afite iduka muri kiriya gihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya abanyereza imisoro. Yakanguriye abacuruzi kujya basora mu rwego rwo kwirinda ibihombo bazajya bahura nabyo kandi biri no mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu.

Ati” Dukangurira abacuruzi cyane cyane abacuruza imyenda n’inkweto bya caguwa kujya bemera bagatanga imisoro mu rwego rwo kwirinda ibihano bazajya bahura nabyo igihe bafashwe babyinjije mu buryo bwa magendu. Hari abantu barimo gufatwa bagahomba kubera kunyereza imisoro mu buryo bw’ubucuruzi bwa magendu turabakangurira kubicikaho.”

Niyogushima yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza. Ibicuruza bya magendu byo byahise bijyanwa mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA) ishami rya Rusizi.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka