Rusizi: Nyuma y’icyumweru afunguwe yongeye gufungwa azira ubujura
Mbonimana Bernabe w’imyaka 17 y’amavuko wo mu murenge wa Mururu akagari ka Bahunda yongeye gushikirizwa inzego za Polisi azira icyaha cy’ubujura nyuma y’icyumweru kimwe gusa afunguwe kuri pariki aho nabwo yaziraga kwiba amaradiyo.
Mbonimana yafashwe n’inkeragutabara mu ijoro rishyira tariki 02/10/2012 yamenye amadirisha y’ibutiki ikorerwamo ubucuruzi maze ayinjiramo yiba amavuta yo kwisiga.
Mbonimana yiyemerera ko yari yibye koko akaba abisabira imbabazi avuga ko atazongera ariko abamuzi bavuga ko ahora asaba imbabazi ariko ntacike ku ngesoye.

Umurenge wa Kamembe umaze iminsi ugaragaramo ubujura buciye icyuho abenshi babukora akaba ari abasore kenshi baba baturutse mu yindi mirenge baza kuwushakishamo imibereho dore ko ugizwe n’umujyi ubonekamo byinshi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NTIBIDUTANGAJE KUKO NUBUNDIIGISAMBO CYAMBERE MU RWANDA NIHOCYABONETSE!POLE SANAWANGU, UGIZEUMWAKU URAFATWA, NATWEUBWOBA BWADUTASHYE, TWESE SI UK!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!