Rusizi: Mirongo itatu na babiri baraye bafatiwe mu mukwabo
Inzego z’umutekano zakoze umukwabo mu mujyi w’akarere ka Rusizi zifata inzererezi 32 ku mugoroba wa tariki 10/12/2012. Inzererezi zo muri uyu mujyi zikunze kuvamo abajura bateza umutekano muke.
Izo nzererezi zikunze gucunga abagore mu masaha ya nimugoroba bava ku masoko bakabashikuza ibikapu byabo; nk’uko bamwe mu bagore babitangarije Kigali Today. Inzererezi zifashwe zijyanwa aho bagomba kubagorora kugira ngo abaturage babone umutekano usesuye.

Gusa nubwo izo nzererezi zifatwa ngo ntibamenya aho izindi ziturutse kandi mu gihe cya vuba kuko ngo usangamo abandi bashya.
Muri aba bafashwe abenshi ni abana bakiri bato bakomoka mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe ndetse no mu tundi turere uho usanga baba barataye amashuri bakiri bato bakaza kwirirwa bakora mu mufuka y’abantu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|