Rusizi: Imashini yimurwa yasuzumye ubuziranenge bw’imodoka 411

Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ryasoje serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yatangirwaga mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’iminsi itandatu hifashishijwe imashini yimurwa.

Iyi servisi yakoreraga muri aka Karere kuva ku wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, mu rwego rwo gufasha ba nyiri ibinyabiziga bahatuye n’abahakorera kuyibona mu buryo buboroheye badakoze ingendo ndende, aho yabashije gukorera imodoka zigera kuri 411.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Aloys Munana, uyobora ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga, yavuze ko iyi serivisi yashyiriweho gufasha abafite ibinyabiziga kuyibona ku buryo buboroheye by’umwihariko abo mu turere duherereye kure y’ibigo bitanga iyi serivisi.

Yagize ati: "Iyi serivisi ikoresha imashini ibasha kwimurirwa hirya no hino, irimo gufasha ba nyiri ibinyabiziga gusuzumisha ubuziranenge badakoze ingendo ndende by’umwihariko abo mu Karere ka Rusizi n’abagaturiye biteganyijwe ko bazajya bayihabwa nibura buri kwezi bitewe n’uko aka karere gaherereye kure y’ibigo bisuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu buryo buhoraho."

Yakomeje agira ati: "Ni igikorwa gitanga umusaruro kuko mu gihe cy’icyumweru iyi serivisi imaze mu Karere ka Rusizi, habashije gusuzumwa imodoka 411 zirimo 168 zasanzwe zujuje ubuziranenge na 243 zatsinzwe igenzura rya mbere ba nyirazo basabwa kujya gukosora amakosa ya mekanike zagaragaje ziyongera ku zigera kuri 500 zari zasuzumwe na none muri aka Karere mu kwezi gushize.”

Mu bisuzumwa ku binyabiziga harimo; uburemere kuri buri mutambiko, feri, icyerekezo cy’ ibitara bimurika cyane, ibyotsi bivuburwa n’imodoka, moteri, uburinganire bw’amapine, Ijeki kabuhariwe (ikoreshwa kuri fosse), niba imodoka itayumbayumba, Kompureseri y’umwuka n’igipimo cyo guhaga imipira n’ibindi.

ACP Munana yavuze ko ibinyabiziga byatsinzwe igenzura rya mbere ahanini byarezwe amakosa yiganjemo kudakora neza kwa feri.

Gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga biteganywa n’iteka rya Perezida No. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Uretse iyi serivisi itangwa hifashishijwe imashini yimurwa, hari ibindi bigo bine byashyiriweho gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga biherereye mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana, Huye no mu Karere ka Musanze bifite ubushobozi bwo gusuzuma ibinyabiziga bigera ku 1100 ku munsi.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka