Rusizi: Ikibazo cy’abanyarwanda bajya gufata indangamuntu z’abarundi cyahagurukiwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ubw’imirenge n’inzego z’umutekano bafashe umwanzuro wo guhagurukira ikibazo cy’abanyarwanda bajya gufata indangamuntu z’i Burundi kuko gishobora guhungabanya umutekano kidafatiwe ingamba zikomeye

Hari mu nama yabaye ku wa 22/12/2014, yahuje abayobozi b’imirenge, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

Hashize iminsi mu Karere ka Rusizi havugwa ko bamwe mu baturage baho cyane cyane abo mu Mirenge iherereye mu kibaya cya Bugarama bajya gufata indangamuntu z’abarundi.

Umuyobozi w'Akarere avuga ko ikibazo cy'abajya gufata indangamuntu i Burundi kigomba guhagurukirwa.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko ikibazo cy’abajya gufata indangamuntu i Burundi kigomba guhagurukirwa.

Mu minsi ishize abaturage bagera kuri 16 bo mu Murenge wa Muganza bafatanywe indangamuntu z’i Burundi, mu gihe mu Murenge wa Bugarama naho bikekwa ko hari abashobora kuba bazifite.

Bamwe mu bafashwe ngo batangarije inzego z’umutekano ko bajya gufata indangamuntu mu Burundi kubera ko ngo mu Rwanda hagiye kuba intambara, ibyo ngo babibwirwa n’abanyapolitiki b’abarundi.

Mu kungurana ibitekerezo, abayobozi batandukanye muri iyi nama barimo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar bavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bata igihugu cyabo kirimo umutekano bakajya mu burundi gufata ibyangombwa byaho, aha bakaba bavuze ko hashobora kuba hari abanyarwanda babyihishe inyuma bashaka kwangisha abaturage ubuyobozi n’igihugu cyabo.

Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwa gukumira no gukurikirana abafashe ibyangombwa by'abarundi.
Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa gukumira no gukurikirana abafashe ibyangombwa by’abarundi.

Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere ka Rusizi, Harerimana Gaspard na we ashimangira avuga ko hari abaturage b’abanyarwanda bambuka imipaka bakajya gufata ibyangombwa by’abarundi.

Inzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze, by’umwihariko abayobora imirenge iherereye mu kibaya cya Bugarama basabwe gukurikirana icyo kibazo bagashakisha abafashe ibyo byangombwa bakabyamburwa, kandi bakabaha n’ubutumwa bwo kwirinda ibihuha kuko ibyo bavuga ko mu Rwanda hari intambara ari ibinyoma bisa dore ko n’abarundi ubwabo ndetse n’ibindi bihugu byinshi biza kwigira ku Rwanda kubera umutekano bafite.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka