Rusizi: Ikamyo y’Abashinwa yagonze umuntu ahita apfa
Umusore w’imyaka 30 witwa Muhoza Paulo wari veterineri mu murenge wa Nkungu yagonzwe n’ikamyo y’Abashinwa bakora imihanda muri Rusizi na Nyamasheke ahita yitaba Imana ahagana saa atanu zo kuwa 02/10/2012.
Muri iyo mpanuka ikosa ryakozwe n’umushoferi w’Abashinwa kuko ngo yari afite umuvuduko mwinshi kandi yamugonze amuturutse inyuma; nk’uko byemezwa n’ababonye iyo mpanuka.
Uwagonzwe yari atwaye ipikipiki hanyuma ikamyo iramusatira maze abaturage batangira kuvuza induru ariko biba iby’ubusa amuca hejuru.

Umushoferi wagonze nyakwigendera yahise yiruka cyane ageze imbere aparika imodoka aracika kugeza ubu yaburiwe irengero. Abashinywa bahageze baza kubaza aho umuryango wa nyakwigendera utuye kugira ngo babafashe mu gushyingura umurabo we.
Imodoka z’Abashinwa zimaze iminsi zitungwa agatoki kuko ngo abashoferi bazitwara bakoresha umuvuduko ukabije kandi bakaba bamaze guhitana abatu batari bake mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu, Nsabimana Theogene, atangaza ko babuze umuntu ukomeye kuko ariwe wavuraga amatungo y’abaturage kandi akayitaho cyane kuko ngo yari abishoboye cyane.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo muntu yari umukozi mwiza
buriya abashinwa bishyura 2500 kw’i tour y’amabuye bazanye
hanyuma kandi aho abashoferi bayakura hakaba kure ngo uwakoze tours nyinshi akora izigera kuri 03 ubwo ni 7500 ku munsi kandi ayokurira ntaba arimo..niwe wirwariza, bituma biruka cyane ngo babone uko bagwiza amaours maze bakica abantu mwene aka kageni, burya ubukene ni bubi, abanyarwanda baracyena ariko abashinwa bakaba abatindi, kwifaranga.....
NYAMARA LETA NIFATE INGAMBA KUKIBAZOCY’ABANTU BARIKUGONGWA N’IMODOKAZ’ABASHINWA KUKO, NTAMUNSI BATATUGONGA KANDI TUGAPFA,NGO BISHYUYE MBERE UMUBARE WABOBAZAGONGA!!!TURABABAYE PE,UWOYARIUMUVANDIMEWEWACU,AHUBWOMUDUSURE TWE ABASIGAYE.
biragaragarako yapfuye nabi nubwo ntarupfu rwiza.Imana imuhe imwakire