Rusizi: Haravugwa ikibazo cy’abana bato bakoreshwa ingeso y’ubujura

Abatuye mu kagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe baravuga ko bamerewe nabi n’ubujura buciye icyuho bukomeje kubibasira ariko ikibabaje cyane ngo ni uko abana bato bakoreshwa n’abantu bakuru babatuma kujya kwiba bababwira ko bazajya babagurira ibyo bibye nabo bakabigurisha.

Umwe mu babyeyi twaganiriye avuga ko muri abo bana biba harimo uwe aho avuga ko yamunaniye kandi ntacyo abuze mu rugo gusa si we wenyine ufite iki kibazo kuko n’abandi twaganiriye bavuga ko ubu bujura abana bakora bubarembeje aho basaba ubuyobozi kubihagurukira n’ubwo ngo bakibagejejeho ntihagire icyo babi koraho.

Niyitegeka Elvis w’imyaka 11 ni umwe mu bana bakora ingeso y’ubujura avuga ko ibintu biba babitumwa n’umudamu witwa Maman Latifa akabaha amafaranga igihumbi usibye ayo mafaranga uyu mwana avuga ko uyu mugore ngo anabaha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’akagari ka Burunga, Uwizeye Andre, avuga ko kugeza ubu atari azi icyo kibazo ariko ngo kuva aho bakimenyeye ngo bagiye kugikurikirana.

Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Rusizi, Niyitegeka Yamini, avuga ko abana nk’aba baba babazi aho avuga ko bashyizeho ibigo bibagorora hamwe na forum z’abana bibafasha gusubira ku murongo.

Mu ibyifuzo by’aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwahagurukira iki kibazo aba bana bakagororwa kuko igiti kigororwa kikiri gito aha bakaba banifuza ko abatuma aba bana bakiri bato bishora mu ngeso y’ubujura nabo bafatirwa ingamba dore ko baba bazwi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka