Rusizi: Hangijwe ibiyobyabwenge n’imitego ya kaningini bifite agaciro ka miliyoni 12
Ku mugorobwa wo kuwa 22/05/2013, inzego z’umutekano z’ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bashwanyaguje imitego ya kaningini yangiza amafi n’ibiyakomokaho mu kiyaga cya Kivu, banatwika urumogi bifite agaciro k’amafaranga 12.270.500.
Ibi biyobyabwenge byiganjemo ibiro 355 by’urumogi, udupfunyika 755 tw’urumogi, imitego ya kaningini 112, inzoga zitemewe za vodoka eshatu n’amashashe atatu y’inzoga zo mu bwoko bwa Waragi.

Karangwa Antoine na mugenzi we Sikubwabo Desire ni bamwe mu babifatanywe aho babishwanyagurije batangaza ko ibyo biyobyabwenge bari babiranguye kugirango bajye kubicuruza kuko ngo babibonamo inyungu.
Ngo bari bazi ko gukoresha ibiyobyabwenge bihanywa n’amategeko ariko ngo ntibari bazi ko igihano gikaze cyane nk’uko babibonye aha bakaba basabye abandi bakibirimo kubireka.

Ingingo ya 593 na 594 z’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ziteganya ko ufatanywe ibiyobyabwenge, ubinywa, ubicuruza ndetse n’ubikoresha uburyo ubwaribwo bwose ahanishwa igihano kiri hagati y’umwaka umwe kugeza ku myaka itatu hakiyongeraho n’izahabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye abaturage kuva mu bucuruzi butemewe kuko buhobya imari zabo, aha akaba yavuze ko mu ngamba bafashe ari ukwigisha abantu ibijyanye no gukora imirimo ibafitiye inyungu kandi bidahungabanyije igihugu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko reka mbaze.Kuki ikoreshwa ryy’ibiyobyabwenge nk’urumogi rigenda rifata intera ihambaye,ni irihe banga rirurimo.rwose mumbabarire munsobanurire.
Nshuti basomyi namwe banditsi,nagirango dukosore imvugo HANGIJWE kuko hangizwa igifite akamaro(hatwitswe cyangwa se hatabwe)naho ari ibyo ntampamvu yo kwangiza.