Rusizi: Hangijwe ibiyobyabwenge bifitanye isano na Kambuca
Mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, polisi y’igihugu yafashe litiro 2700 z’ibiyobyabwenge bikoze mu biyoga by’ibikorano bifite agaciro ka miriyoni 2 n’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, ahagana mu ma saa tanu z’amanywa zo ku wa 25/12/2014.
Ibyo biyobyabwenge byahoze bikorerwa mu mujyi wa Kigali byitwa Kambuca nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kibihagarikiye ababikora bimuye icyicaro cyabo bagishinga mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe babihundurira izina bakabyita UMUTI IBYIRINGIRO BIKIZA.

Ubwo Bisengimana yafatanwaga na bagenzi be mu rwegero rw’ibiyoga by’ibikorano nta cyangombwa na kimwe beretse inzego z’umutekano kigaragaza ko ibyo bakora byujuje ubuziranenge, ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo ku bimena.
Gusa mu bigaragara ni uko nta suku byari bifite kuko mu buryo bwo kubitara kugira ngo bishye hifashishwaga ibiringiti naho kubiyungurura bagakoreshwa inzitiramibu. Kuri uwo mwanda Bisengimana avuga ko ngo ibyuma bakoreshaga byapfuye ari nayo mpamvu bakoresha Inzitiramibu n’ibiringiti.

Bamwe mu baturage bari bari aho bamenye ibyo biyobyabwenge bavuga ko bakuye isomo kuri mugenzi wabo ryo kwirinda gukoreha ibiyobyabwenge kuko ngo basanga bihombya ababikora mu gihe bafashwe.
Aha kandi bavuga ko bagiye gutangira kwirinda kubinywa kuko ngo basanze bikorwa mu mwanda ukabije ari naho bahera bagira inama zo kubireka ababikora bitarangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rusizi, Senior Superitendant Felix Bizimana, ubwo yamenaga ibyo biyoga by’ibikorano bisindisha abaturage, yavuze ko abanywa ibi biyobyabwenge bibangiza ari nayo mpamvu yasabye abaturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano ababikora kugira ngo bikumirwe bitarabangiza.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|