Rusizi: Hafashwe imodoka yuzuye inzoga z’inkorano ba nyirazo banga kuzireka
Abayobozi b’imidugudu bafatanyije n’umurenge wa Kamembe bafashe imodoka yuzuye inzoga z’inkorano ku mugoroba wa tariki 12/12/2012 ariko ba nyirabyo banze kubivaho bakurikira imodoka yabizanye bavuga ko bagomba kubisubizwa bakabinywa.
Izi nzoga zafatiwe mu kagari ka Gihundwe zafashwe nyuma y’icyumweru umwe mu babikoresha amennye ijisho uwitwa Uwizeyimana kubera ubusizi.

Izo nzoga kandi zikunze gutera urugomo muri ako kagari kuko hari umwe mu bazinywa uherutse kwica mugenzi we, ubu aka afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Bamwe mu bakunze kubikoresha ngo ni abantu biganjemo abajura, indaya n’abandi bakora ibikorwa by’urugomo aho ngo akenshi usanga atari abo muri Rusizi kuko ngo ari ababa baje gushakisha ubuzima mu mujyi wa Rusizi.

Umuyobozi w’akagari ka Gihundwe, Nyirahagenimana, yatangaje ko zimwe mu ngamba zafashwe ari ugukomeza kurwanya ibyo biyoga akaba yasabye ababicuruza gushaka indi mirimo bakora atari iyo kwiyahura mu biyobyabwenge bikunze no guteza ingaruka mbi zikurura n’ubwicanyi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|