Rusizi: Grenade yakomerekeje abantu bane

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ku wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, umuntu utahise amenyekana yateye Grenade mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Iyo Grenade yakomerekeje byoroheje abantu bane bahise bajyanwa mu bitaro.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera riravuga ko inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza rigamije gutahura uwo ari we wese wabigizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nta kabuza ni abacengezi baturuka muli DRC baza guhungabanya umutekano mu Rwanda.Ikibabaje nuko baza bakica abaturage kugirango bisakuze amahanga avuge ko nta mutekano uri mu Rwanda.Ariko ni ukutagira ubwenge,kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana.Ni nko kwica Imana ubwayo.Nubwo Imana yicecekera ntigire icyo ikora,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa.Byanditse muli bible yawe.Niba uzi uko yabigenje ku gihe cya Nowa,ubwo yarimburaga millions z’abantu bari batuye isi,igasigaza abantu 8 gusa bayumviraga,niko izabigenza ku munsi w’imperuka ushobora kuba utari kure.Bible ivuga ko hazarokoka abantu bake bumvira Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete.It is a matter of time.

gatare yanditse ku itariki ya: 20-10-2019  →  Musubize

azafatwe uwo mugizi wa nabi ubwo c uretseko Imana yahabaye iyo itaba maso ntihaba habigendeyemo benshi

kayitare yanditse ku itariki ya: 20-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka