Rusizi: Biracyekwa ko yishwe n’umugore we bapfa amakimbirane

Nshimiyimana Erneste w’imyaka 32 wari utuye mu kagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi yishwe mu ijoro ryo kuwa 5/04/2014, n’abagizi ba nabi bataramenyekana aho umurambo we watoraguwe mu kiraro cy’inka ze.

Nyakwigendera yitabye Imana nyuma yo gutaha ku mugore we Ndeshyo Claudine wanahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano aho bikekwako yaba yaragize uruhare mu kumwivugana kubera ibibazo by’akakimbirane ashingiye ku mutungo bari bafitanye.

Nshimiyimana ngo asanzwe atumvikana n’umugore we kuko ngo bahoraga mu manza ariko ngo ntibagaragaze impamvu zayo, akaba acyeka ko umugore we ariwe wamwishe kuko ngo batoye umupanga mu musarani bakoreshaga nkuko bitangazwa n’umubyeyi we Mariya Mukamuganga hamwe n’abo mu muryango we.

Sinasebeje Celestin ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kanoga avuga ko uyu mugore wa nyakwigendera Ndeshyo Claudine ashobora kuba yaragize uruhare mu kwiyicira umugabo kuko ngo atari gushobora kumwiyicira wenyine icyakora ngo ni umufatanya cyaha kuko ngo nubwo ahakana ko atagize uruhare mu gupfa ku mugabo we ngo yatabaje umuntu yamaze gupfa kare.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe, Ingabire Nadine, yadutangarije ko nyakwigendera urupfu rwe rushobora kuba rushingiye ku makimbirane bari bafitanye n’umugore we ashingiye ku mitungo gusa ngo iby’urupfu rwe biracyari mu iperereza.

Uyu muyobozi nanone yavuze ko ngo kubera ayo makimbirane uyu mugore yigeze afungisha nyakigendera incuro irenze imwe avuga ko ngo amuhohotera , aha kandi yavuze ko mu makuru avugwa n’abaturage ngo hari hashize igihe kingana n’icyumweru kimwe gusa basubiranye nyuma yuko bari baratanduknye kubera amakimbirane.

Nubwo bivugwa ko uyu mugabo azize amakimbirane ashingiye ku umutungo ngo nta mitungo ihambaye bari bafite usibye amasambu. Nshimiyimana Ereneste yari yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari yarashakanye na Claudine Ndeshyo utaracitse ku icumu kubera gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubwicanyi burakataje ariko abashinzwe umutekano nibagomeze gukora akazikabo uriyamuntu wishe uriyamuntu nafatwa azahanwe byintanga rugero

ndayisenga claude yanditse ku itariki ya: 10-04-2014  →  Musubize

Uwo mugore asebeje gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge! Padiri Obaldi na Kizito Mihigo baracyafite akazi gakomeye.
nimukomeze muhomahome nzaba mbarirwa!!!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 8-04-2014  →  Musubize

ubwicanyi bwa hato na hato tura bwamaganye.iperereza rikorwe(uriya muntu wishwe i rusizi)uzagaragarwaho icyahan azahanwe by’intanga rugero.

hakizimana dieudonne yanditse ku itariki ya: 8-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka