Rusizi: Barasaba Polisi ko yajya ihana by’intagarugero abakora urugomo
Abatuye akarere ka Rusizi by’umwihariko abo mu mujyi wa Kamembe barifuza ko Polisi ikorera muri aka karere yajya ihana by’intagarugero abahungabanya umutekano muri uyu mujyi kuko hari bamwe mu bahungabanya umutekano bafatwa na polisi nyuma y’igihe gito bakarekurwa.
Ubuyobozi bwa Polisi ariko bwo bukavuga ko iyo bahise barekurwa biba byatewe nuko nta babashinja baba babonetse cyangwa habuze ibimenyetso byatuma bajyanwa mu bushinja cyaha.
Mu mujyi wa Kamembe hari uduce twinshi tuzwi nk’indiri z’amabandi turimo ahitwa mu Rushakamba mu kagali ka Kamashangi no mu Gahinga mu murenge wa Mururu ndetse ngo nta kwezi gushira hadafatiwe abakora urugomo rurimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura no gukubita abatuye uyu mujyi.
Bavuga ko kuba bidacika biterwa no kuba aya mabandi akora urugomo iyo Polisi iyafashe iyafunga igihe gito igahita iyafungura kandi bavuga ko ingufu baba bakoresheje bafata ayo mabandi ziba ari nyishi.
Tariki 13/07/2014, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi, CSP Sesonga Johnson, yavuze ko iyi mirenge ya Mururu na Kamembe ari imwe mu mirenge igaragaramo abahungabanya umutekano koko ndetse agaragaza ko abenshi mu bafungiye urugomo ariho bavuka ndetse anemeza ko ibyo bakora ahanini babiterwa n’ibiyobyabwenge baba banyoye.
Umuyobozi wa police mu karere ka Rusizi yavuze ko kuba hari amabandi afatwa akongera akarekurwa biterwa no kuba nta we uba ubashinja cyangwa ngo akurikirane ama dossier yabo kuko police iba yagejeje ibirego byabo mu bushinjacyaha igihe cyo kubikurikirana ababazanye bakabura.
Umuyobozi wa police mu karere ka Rusizi yongeye gusaba abaturage gukomeza kwitwararika bicungira umutekano ndetse bakanirinda inkongi ziterwa n’umuriro muri iki gihe ziri kujya zibasira inyubako hirya no hino mu gihugu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|