Rusizi: Bangiwe kujya mu nkambi kuko byagaragaye ko batahutse bwa kabiri
Abanyarwanda 10 batahutse bavuye muri Congo tariki 06/02/2014 banze kwakirwa mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi kubera ko byagaragaye ko bari baratahutse bakongera gusubira muri Congo.
Aba Banyarwanda HCR yanze kubashyira ku rutonde rw’abatahutse bakiri muri Congo ariko ibemerera kubageza ku mupaka w’u Rwanda na Congo. Ubwo bafataga inzira bagiye mu nkambi ya Nyagatare bagiwe gucumbikirwa kuko ngo atari impunzi.
Umwe wo muri bo witwa Mukareta Rusi yemera ko ngo yari yaratashye akongera gusubira muri Congo kureba umwana we yari yasizeyo ariko akongera kwivuguruza avuga ko ngo yari agiye kureba ko yakongera kubana n’umugabo we w’Umunyakongo bari baratandukanye. Ngo nyuma yo kutumvikana nawe yahise ashaka kugaruka aca muri HCR ahita afatirwa mu cyuho cyo guca muri HCR incuro 2.

Inzego z’umutekano zivuga ko aba bagore ngo basubira muri Congo bagiye kuganira n’abagabo babo bo muri FDLR nubwo bo batabyemera.
Kubera ko bari bagiye gucumbika ku biro by’umurenge wa Kamembe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Nsabimana Theogene yafashe icyemezo cyo kubasubiza mu nkambi ya Nyagatare ariko bo bakanga bavuga ko ngo babwiwe ko nibagaruka batakirwa.
Hagati aho abaturage bavuga ko hari hakwiye gucibwa inkoni izamba hakaboneka uburyo bwo kubasubiza iwabo kuko ari Abanyarwanda kabone nubwo bakoze amakosa bamwe bakaba bayemera abandi batayemera, gusa umurenge wo wafashe icyemezo cyo kubasubiza mu Inkambi mugihe igisubizo cyabo kitaraboneka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
aba batekamutwe barashaka gujijisha.babakurikirane ahubwo banababaze icyo bashakagayo kuko kuza usubirayo biteza akaduruvayo ku buryo ari nabo baduteza umutekano muke
ni byiza ko HCR ivumbura abo banyamakosa kuko baba bafite izindi gahunda zirimo gusahura cg kwiba ibyo batagenewe gusa na none bajye bakurukiranwa kugirango bataba baratahutse nyuma bagaubira muri Congo cyereka niba baba baragiye kubwira abagabo babo ibyiza biri mu Rwanda.