Rusizi : Babiri batawe muri yombi bazira kwivugana umuzamu w’iduka

Nzabandora Damien bakunze kwita kazungu na mugenzi we Tuyisenge Ignace bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kwivugana Musabyimana Pascal wakoraga akazi k’ubuzamu ku iduka rya Sibomana David mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.

Musabyimana w’imyaka 30 yishwe kuwa 26/11/2013 ubwo yari muri ako kazi mu mvura nyinshi abajura bitwaje ibyuma n’imipanga bamugezeho babona ko yabamenye kandi bamwibye bahita bamwicisha ibyo byuma kugirango atazabavuga.

Usibye kuba aba bagizi ba nabi bishe uyu mugabo bibye n’ibintu bifite agaciro ka miriyono 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bigaragara nuko uyu mugabo yishwe nabi kuko yateraguwe ibyuma umubiri wose. Iyi nkuru yamenyekanye ubwo nyiri iri duka yazaga gucuruza agasanga imiryango ikinguye ari nabwo bahise babona umurambo wa nyakwigendera aho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27/12/2013, nibwo inzego z’umutekano zakomeje gukora iperereza. Ubwo inzego z’umutekano zagwaga gitumo aba bagabo zahise zibafatana bimwe mubyo bari bibye ubwo bicaga nyakwigendera Musabyimana, nabo ntibatinze kwemera ko aribo bamwishe aho bavuga ko ngo yashatse kubarwanya bahitamo kumwica, kugirango hato atazanaza no kubavuga.

Aba bagabo bishe Pascal bavuga ko ngo nubwo bafashwe ari 2 ngo hari undi bari bari kumwe wari waturutse i Kamembe kugeza ubu akaba ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Musabyimana Pascal asize abana 4 n’umugore umwe, kugeza ubu aba bagizi banabi bari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Muganza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka