Rusizi: Babiri batawe muri yombi bakekwaho guha polisi ruswa
Kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi hafungiye abagabo babiri b’abashoferi bakekwaho guha abapolisi ruswa nyuma yo kubafatira mu makosa yo kwica amategeko yo mu muhanda.
Nsengamungu Alexis wafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 10/12/2014, avuga ko yari afite amafaranga ibihumbi 15 mu mufuka, ubwo polisi yamuhagarikaga ikamusaba ibyangombwa ngo yazamuye ikofi byari birimo biri kumwe n’ayo mafaranga nayo ahita azamukamo inoti y’ibihumbi bitanu ihita igwa hasi iri kumwe n’ibyangombwa bye.
Abapolisi bahise bamufata bavuga ko yari ayipfunyikiye mu byangombwa ayiha umupolisi kugirango amubabarire ikosa yari akoze ryo kutubahiriza amategeko y’ibyapa byo ku muhanda.

Fatirisigaye Celestin uzira icyaha kimwe n’icya Nsengamungu nawe avuga ko ngo abeshyerwa ko yatanze ruswa y’ibihumbi bitanu nyuma yo gufatirwa mu cyaha cyo gupakira imizigo irengeje igipimo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi, Superitendant of Police Jules Rutayisire, avuga ko abo bagabo bafungiye icyaha cyo gutanga ruswa kandi ko mu gihe icyaha cyaramuka kibahamye bahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 5 kugera ku myaka 7 n’ihazabu y’amafaranga akubye incuro ebyiri kugera k uncuro icumi z’agaciro ka ruswa batanze.
Aha ninaho Superitendant of Police Jules Rutayisire ahera asaba abaturage gukomeza kwirinda ruswa kuko imuga igihugu, nyuma yo kuzuza dosiye abo bagabo bombi barashyikirizwa inzego z’ubutabera.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|