Rusizi: Babiri bari mu maboko ya polisi bazira kwangiza ibidukikije
Ndorimana Emmanuel na mugenzi we Kayishema bo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi bari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kamembe bashinjwa kugabiza ishyamba ry’ibiti bakaritema nta burenganzira babifitiye.
Aba bagabo ntibemera ko batemye ishyamba ryose nk’uko babishinjwa ahubwo bo bavuga ko batemye ibiti bike by’imbariro.

Nubwo babihakana ariko abaturage bo mu kagari ka Shagasha baturiye iryo shyamba bo bavuga ko bakwiye kwemera icyaha kuko baritemye ku mugaragaro kandi bikaba bigaragara ko barimariye hasi bashaka kurikoramo amakara.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|