Rusizi: Babiri barashwe n’abantu bataramenyekana umwe ahasiga ubuzima

Ahagana mu ma saa tatu zirengaho iminota mike z’iri joro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Kamena 2018, mu kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama abantu bataramenyekana barashe abantu babiri umwe ahita yitaba Imana undi ajyanwa mu bitaro.

Mu kiganiro umunyamakuru wa kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama Ntivuguruzwa Gervais yemeje aya makuru avuga ko bakiri gushakisha ababa bakoze aya mahano.

Yagize ati” Niko bimeze turacyari gukurikirana hari umuntu umwe wahise apfa turacyari gukurikirana ngo tumenye niba ntabandi baba bakomeretse cyangwa bahungabanye n’ababikoze cyane cyane kubatangatanga ngo turebe ko twabafata.”

Abarashwe ni Ngirimana Claude wanahise yitaba Imana naho Nzeyimana Abdou we akaba yakomeretse cyane aho yahise akorerwa ubutabazi bwihuse akoherezwa mu bitaro bya Mibirizi.

Uyu murenge wa Bugarama ni umwe mu mirenge ikunze kwibasirwa cyane n’abahungabanya umutekano w’abaturage ariko akenshi usanga bakunze guturuka mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi babifashijwemo na bamwe mu banyarwanda bahatuye nkuko byagaragaye umwaka ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

batumariye abaturage kandi bo baridegembya, Mzhe wacu nace akagozi twotse ziriya mbwa.

KIRABIRANYA yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

ubu tubuze uduha uburenganzira ngo turase izi mbwa z’abarundi koko ?

KIRABIRANYA yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Nihanganishije umuryango wabuze uwayo.Ariko uriya wapfuye,ntabwo yitabye imana,ahubwo "yapfuye".Kereka niba uwamurashe yatumwe n’imana.Ntabwo imana ikoresha abicanyi kugirango ihamagare abantu mu ijuru.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko amadini yigisha.Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye imana,UMUZUKO ntabwo wazabaho.Ikindi kandi,twajya dukoresha umunsi mukuru ko umuntu wacu yitabye imana.Kuki se turira aho kwishima?

Nyakana yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka