Rusizi: Babiri bafatanywe amadorari y’amakorano asaga ibihumbi 63

Modeste Rubyigana w’imyaka 42, wo mu murenge wa Kamembe na mugenzi we Mwembezi Evariste ukomoka muri Uganda bafanywe amadorari ibihumbi 63050 hamwe n’izindi noti 41 z’amafaranga y’u Rwanda byose ari amakorano. Bafatanwe kandi idupfunyika 7 tw’impapuro zikora amafaranga.

Intandaro yo gufatwa kw’aba bagabo nuko ubwabo basubiranyemo, tariki 26/11/2013. Mwembezi uvuga ko ari Umugande ngo yari avuye i Goma agiye kwitahira abona Rubyigana Modeste amuhamagaye ngo amubabarire aze kumusura.

Rubyigana Modeste akimukubita amaso ngo yamweretse murumuna we ngo basigarane mu kabari ari kumugurira inzoga mu gihe Rubyigana yari agiye kubwira umugore we ko bagize umushitsi gusa ngo yagiye amujyanye n’agakapu karimo amafaranga angana na miriyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 5 by’amadorari.

Nyuma y’umwanya muto murumuna wa Rubyigana Modeste ngo yarajijishije asa nugiye kwihagarika ahita acika Mwembezi ari nabwo Mwembezi yamenyaga ko bamwibye atabaza nyiri akabari bashakisha kwa Modeste bafatanyije n’inzego z’umutekano kuko yari amaze kubabwira ko yambuwe.

Rubyigana Modeste na Mwembezi Evariste mu maboko ya Police.
Rubyigana Modeste na Mwembezi Evariste mu maboko ya Police.

Inzego z’umutekano zahise zikurikirana ikibazo vuba na bwangu dore ko yari ababwiye ko yibwe amafaranga menshi, bahise bahiga Modeste basanga aryamye iwe mu masaa saba zijoro, bamubaza aho yashyize agakapu nawe abasubiza ko ngo yagakuyemo amafaranga y’umukara ayashyira mu idari ry’inzu ye hejuru.

Bamusabye kuyamanura ayazanye basanga ari amadorari y’amakorano n’andi y’amanyarwanda, gusa ntawamenya niba uyu Modeste ariwe wayahinduyemo amadorari y’amakorano cyangwa ari ayo Mwembezi yakoze dore ko bafatanywe n’impapuro ziyakora.

Kugeza ubu aba bagabo bombi bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kamembe aho bagikorerwa iperereza ngo barebe niba bafatanya mu gukora aya mafaranga cyangwa niba ari umwe wayakoze.

Icyakora bombi ngo ntawabashira amakenga kuko ngo nubwo Modeste ahakana ko atabifitemo uruhare ngo ntiyari kwirirwa ayashyira mu idari ikindi kandi ngo uyu mugabo Rubyigana Modeste ngo si shyashya kuko ngo ahora afungirwa amakosa nkayo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aha!!!!!rusiziwe ufite
ibibazo burimunsingu
muntu yapfuye aha!!!!!!!!

Nsengiyumva Alphonse yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka