Rusizi : Ari mu maboko ya Polisi azira ubujura
Ntakirutimana Frederick w’imyaka 22 yafatiwe mu cyuho yiba ibyuma by’ubwubatsi by’ururusengero rwa ADEPR ruherereye mu mudugudu wa Mont Cyangugu mu murenge wa Kamembe ahagana saa kumi z’igitondo tariki 02/08/2012.
Uyu musore akomoka mu murenge wa Nzahaha akagari ka Gashonga umudugudu wa Ryagashyitsi yiyemerera ko yafashwe yikoreye icyuma kirekire yari yibye agiye kukigurisha aha akaba atangaza ko yari kumwe na bagenzi be ariko bo bagira amahirwe ntibafatwa.

Si ubwa mbere Ntakirutimana afatiwe mu bujura nk’ubwo kuko abaturage bamubonye batangaza ko mu minsi ishize yibye ibindi byuma. Uyu musore w’ingibi avuga ko ikimutera ubujura ari amaburakindi yo kubura imibereho ariko nyamara imbaraga afite yazibyaza umusaruro agakora indi mirimo ishobora kumugirira akamaro.
Uyu musore uri mumaboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kamembe arakangurira bagenzi be bacitse n’abandi bakora ubujura gucika kuri iyo ngeso kuko atari nziza nawe akavuga ko atazongera kwiba.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|