Rusizi: Arasaba imbabazi nyuma yo kujugunya umwana mu musarani
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza yo mu Karere ka Rusizi hafungiye umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo kujugunya umwana we mu musarani nyuma yo kumubyara.
Ubwo uwo mukobwa yaganiraga na Kigali today yavuze ko yemera ko yakoze icyaha cyo kwivugana uwo yabyaye nyuma y’amezi 9 yari amumaranye mu nda akaba abisabira imbabazi.
Tariki ya 13/11/2014, nibwo Nyirahabimana Solange yagiye mu musarani w’iwabo aho avuga ko yari agiye kwiherera bisanzwe hanyuma agatungurwa n’uko ngo yumvise ikintu kimanukira mu musarani atazi ko ari umwana, ngo byakurikiwe n’ibindi bisa n’inzoka aza kubikurura nabyo abiroha mu musarani yibwira ko ari inzoka ari kwituma.

Nyirahabimana avuga ko nyuma yo kumenya ko akoze amahano yo guta umwana mu musarani ngo yahise agira ubwoba ahungira mu burundi kwa benewabo babayo kugira ngo adafatwa akabazwa ibyo yakoze, dore ko ngo abantu bari bamaze kumenya ko atwite inda nkuru.
Ubwo yari amaze kurambirwa iw’abandi yabeshye abari bamucumbikiye ko nyina umubyara yarwaye indwara yo mu mutwe bahita bamuzana mu buryo bwo kugira ngo amusure ari nayo ntandaro yo gufatwa n’inzego z’umutekano.
Akimara gufatwa yahise avuga uko yivuganye umwana nyuma yo kumubyara ahita yerekana n’aho yamujugunye mu musarani w’iwabo. Abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bacukuye uwo musarani basangamo umurambo w’uwo mwana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, Superintendent Hitayezu Emmanuel avuga ko icyaha uwo mukobwa yakoze gitandukanye n’icyo benshi bakora bagakuramo inda bahubutse, aho avuga ko we yishe umuntu abigambiriye bityo bikaba bifatwa nk’ubwicanyi busanzwe kuko yajugunye uwo mwana mu musarani nyuma yo kumubyara.
Ibyo kandi ngo bigaragazwa n’ibimenyetso ababyeyi be bagiye bagaragaza bavuga ko ashobora kuba yarataye umwana we mu musarani nyuma yo kumubyara, akaba ari muri urwo rwego avuga ko icyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Supt Hitayezu atanga ubutumwa bwo kwirinda gukora ibyaha nk’ibyo agasaba abakobwa bahuye n’ikibazo cyo gutwara inda zitifuzwa ko bakwiye kwihangana bakabyara kuko iyo bazikuyemo baba bavukije abana uburenganzira bwabo.
Umurambo w’urwo ruhinja wataburuwe mu musarani tariki ya 8/12/2014 nyuma yo kubereka aho yamujugunye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ark badi uwomukobwako ari umusazi niburac ntabwo inda yamurya nk’umuntu ugiye kubyara? umvise ari inzok? inzokase iturukahe? ubwoc ibyobintubya manutsebikururuka akimarakubonako atarinzoka koko haruwo yabibwiye? saba imbabazi ureke kubeshya ubwoc kowarumutwic amezi icyenda kumurera nibyobyaribikunaniye? uziko ahokugirango umute muri wc wari kumuta kumuhanda ntihari kubura umugiraneza umutora