Rusizi: Abayobozi bahagurukiye ikibazo cy’ubujura mu mujyi

Nyuma yaho ikibazo cy’ubujura bukabije gikomeje kugaragara mu mujyi wa Kamembe, abayobozi b’utugani tw’uwo murenge bose bayobowe n’umuyobozi w’uyu murenge hamwe n’inzego z’umutekano batangiye guhagurukira iki kibazo aho abenshi bavuga ko kuba ubu bujura bukabije ngo biterwa nuko irondo ritagikorwa nkuko bikwiye.

Ni muri urwo rwego abayobozi basabwe guhagurukira ikibazo cy’amarondo bafatanyije n’inkeragutabara barindira abaturage umutekano haba kumanywa na nijoro kuko ngo ubwo bujura bunakorwa kumanywa y’ihangu kandi bamwe mu babukora ngo bakaba bazwi.

Bumwe mu bujura bwiganje muri uyu mujyi ni ubwo gukora abantu mu mifuka, kumena amazu y’abaturage, gushikuza abaturage amatelephone n’ibikapu ku manywa yihangu n’ibindi.

Umuyobozi w'umurenge wa Kamembe n'inzego z'umutekano biga ku kibazo cy'abateza umutekano muke.
Umuyobozi w’umurenge wa Kamembe n’inzego z’umutekano biga ku kibazo cy’abateza umutekano muke.

Ikindi cyagarutsweho ni urumogi runyobwa n’urubyiruko aho ngo bafite agace bihariye bihishamo mu mudugudu wa Rushakamba.

Hanagarutswe ku kibazo cy’imodoka zitera akajagari mu mujyi wa Kamembe. Nyuma yuko ubuyobozi buciye amatagisi aparika mu mujyi rwagati, abashoferi baratakambye bavuga ko ariho bakura abagenzi bityo baradohorerwa ariko basabwa ko hapakira imodoka imwe mu rwego rwo guca akajagari.

Gusa ibyo ngo bisa nk’ibyananiranye kuko ngo baza gupakirira icyarimwe aha hakaba hafashwe umwanzuro wo kongera kubakangurira kwirinda ako kajagari.

Umuyobozi w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene, yavuze ko nubwo ubujura bukomeje kuba bwinshi muri uyu mujyi bukazengereza abaturage ngo biterwa n’akajagari ku bucuruzi bugaragara muri uyu mujyi.

Ikindi kiri gutera umutekano muke ni abantu botsa ibigori ku muhanda cyane cyane mu masaha y’umugoroba kuko usanga ku muhanda habaye isoko ry’ibigori.

Abayobozi b'utugari n'imidugudu biyemeje gushaka abateza umutekano muke.
Abayobozi b’utugari n’imidugudu biyemeje gushaka abateza umutekano muke.

Kuri iki kibazo cy’umutekano mucye uterwa n’ibintu byinshi bitandukanye cyane cyane muri iyi minsi mikuru y’ubunani na noheri aba bayobozi batandukanye biyemeje ko bagiye gutangira gufata bamwe mu bawutera bakajyanywa mu bigo bishinzwe kubagorora byo muri aka karere ka Rusizi.

Gusa ikigaragara nuko aba bajura biganjemo insoresore badasiba gufatwa muri uyu mujyi ariko nyuma y’igihe gito bakongera kugwira abenshi usanga aba bateza umutekano muke bava mu tundi turere duhana imbibe n’akarere ka Rusizi, aha ubuyobozi bwose bukaba bwiyemeje guhagurukira iki kibazo guhera kuwa 24/12/2013.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka