Rusizi: Abayobozi b’ibanze barasabwa gukumira imitego ya Kaningini
Abayobozi bahishira abakoresha imitego ya Kaningini yangiza umusaruro w’ibikomoka ku kiyaga cya Kivu barihanangirizwa kuko aribo bari bakwiye kuzirwanya. Amafi mu kiyaga cya Kivu yaragabanutse cyane kubera iyo mitego bamwe bakoresha bakaroba amafi atarakura n’amagi yari kuzavamo amafi.
Ibyo byatumye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhagurukira iki kibazo bukorana inama n’abayobozi b’utugari dukora ku kiyaga cya kivu kugirango barebe aho iyi mitego ikomeje guturuka.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Habyarimana Marcel, yasabye aba bayobozi kugaragaza abafite iyi mitego dore ko ngo baba babazi ariko bakabahishira.

Imitego ya Kaningini irahenze cyane kuburyo ngo iyo aba bayobozi bayifashe bayisubiza banyirayo babahaye amafaranga. Mu minsi ishize hari umwe muri aba bayobozi watawe muri yombi azira iyi mitego itemewe. Ni muri urwo rwego basabwe guhitamo kuyobora cyangwa gukorana n’abafite imitego ya kaningini.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari nabo baratunga agatoki abahagarariye impuzamakoperative kuko ngo basoresha abafite iyi mitego mu ibanga ndetse bakagurisha n’iyo bashyikirijwe n’aba bayobozi mu gihe yafashwe kuko ngo nyuma yo kuyibashikiriza batamenya iyo yarengeye dore ko aribo babishinzwe.

Imitego ya Kaningini ikunze kuva muri Congo iyindi ikarangurwa i Dubayi no muri Afurika y’Epfo , umutego umwe ngo ugura ibihumbi 300.
Muri iyi nama yabaye tariki 19/08/2013, aba bayobozi biyemeje kugaragaza imitego ya kaningini mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|