Rusizi: Abayobozi 6 bafashwe bakekwaho imikoreshereze mibi y’amafaranga ya MUSA

Abayobozi batandatu bakora muri serivisi zitandukanye bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho gukoresha nabi amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA).

Bamwe mu bafashwe ni Bayihiki Basile, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ndamuzeye Emmanuel, umuyobozi w’ubuzima mu Karere ka Rusizi, Nzayituriki Theoneste, ushinzwe ubwisungane mu bitaro bya Gihundwe na Muhawenimana Juliet, ushinzwe ubukangurambaga bwa MUSA.

Hari kandi Maniragaba Dieudonné, ushinzwe ubwisungane mu kigo nderabuzima cya Mashesha, na Bajyinama Athanase wari umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Rusizi we wari umaze iminsi afunze.

Aba bayobozi bafashwe ku wa 31/12/2014 nyuma y’aho hari hashize amezi 2 ubugenzuzi bw’intara y’i Burengerazuba bugaragaje imikoreshereze mibi y’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, bikanatuma aka karere gahomba mu bwisungane kakajya mumadeni agera kuri miliyoni 700.

Ni mu gihe mu cyumweru gishize ibitaro n’ibigo nderabuzima byari bimaze iminsi bitumvikana n’ubuyobozi bw’akarere kavuga ko ibitaro n’ibigo nderabuzima bifite ubujura bukabije bwo kwishyuza MUSA ibyo batakoze.

Gusa kugeza ubu ibya MUSA biracyarimo urujijo ari nayo mpamvu biri kugenda bikora kuri benshi. Umunyamakuru wa Kigali today yifuje kuvugana n’aba bari mu maboko y’inzego z’umutekano kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe asabwa kuvugana wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, gusa kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga yari atarabasha kuboneka kuri telefone.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka