Rusizi: Abaturage bahinze umurima w’urumogi

Hakizimana Vianney w’imyaka 48 na Sinzinkayo Felix w’imyaka 41 bafatiwe mu murima w’urumogi ufite ubuso bwa metero kare eshatu mu kagari ka Kizura, murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi tariki 17/10/2012.

Polisi yahagurukiye rimwe n’abaturage barandura ibiti by’urumogi 363 ariko ngo bishoboka ko hari izindi ngemwe zitaramera kuko ngo abari bari mu gikorwa cyo kurandura umurima basiganwaga n’imvura.

Abaturage batanze amakuru y’uwo murima barashimiwe kuko ngo bayatangiye igihe bigaragara ko abaturage bamaze gusobanukirwa ibibi by’ibiyobyabwenge. Sinzinkayo Felix ni Umurundi utuye ahitwa Mugacimbiri muri komini Mugina.

Umurenge wa Gikundamvura uhana imbibe n’igihugu cy’UBurundi ari nayo mpamvu abaturage b’u Burundi bava iwabo bakaza guhinga urumogi mu Rwanda.

Hakizimana Vianney na mugenzi we w’Umurundi bafatanyije guhinga umurima w’urumogi ariwe Sinzinkayo Felix bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muganza bakaba bemera ko aribo bahinze uwo murima w’urumogi aho ngo bari bagamije kuzawucuruza amafaranga menshi.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura Nsengimana Claver yakomeje gusaba abaturage kujya batanga amakuru kare ku kintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano wabo kitari cyateza ingaruka mbi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka