Rusizi: Abanyarwanda bari gutahuka bagomba gucungirwa umutekano
Abanyarwanda bari gutahuka bava muri Congo ngo bagomba guhozwaho ijisho kuko ntawabashira amakenga igituma abagore n’abana aribo baza ku bwinshi kandi abagabo babo aribo babarizwa mu mutwe wa FDLR.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi, tariki 28/01/2013, umuyobozi w’akarere yanavuze ko ubuzima bw’abo Banyarwanda bugomba kwitabwaho nk’ubw’abandi cyane cyane imibereho yabo dore ko ngo bava muri Congo ubuzima bwabo bwarangiritse bikabije.
Muri rusange umutekano ugomba guhagurukirwa n’ubwo bigaragara ko uhari ariko ntihabura kidobya cyane cyane ibyaha by’ubujura buciye icyuho.
Nk’uko byagarutsweho n’inzego z’umutekano kimwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose 18 igize aka karere ka Rusizi, ngo icyaha cy’ubujura kiza ku isonga mu bihungabanya umutekano w’abaturage.

Bimwe mu bituma ubu bujura bukaza umurego cyane cyane mu mujyi w’akarere ka Rusizi ngo n’uko abajura bafatirwa muri icyo cyaha bahita barekurwa kuko nta gihano gifatika kibahana; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi muri Rusizi, Kajeguhaguhakwa Jean Claude.
Ibindi byagarutsweho ni gahunda yo kwita ku isuku muri aka karere aho barwiyemezamirimo batsindiye iryo soko bagomba gukurikiranywa n’ubuyobozi bw’umurenge kuko ngo bahora baza kwishyuza kandi ibikorwa bitagaragara.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi, Ndemeye Albert, ngo ibyo bigiye gutuma hafatwa ingamba zo guhagarika rwiyemezamirimo watsindiye isoko ry’isuku kuko ngo amafaranga atakomeza gusesagurwa kandi ibikorwa bitagaragara.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|