Rusizi: Abantu bane bakekwaho guhungabanya umutekano beretswe abaturage

Kuri iki cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019, i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba habereye igikorwa cyo kwerekana abantu bane bakekwaho guhungabanya umutekano.

Biyemereye ko bagize uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w'u Rwanda
Biyemereye ko bagize uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda

Muri ako karere, mu minsi ishize hagiye humvikana bene ibyo bikorwa, birimo na Grenade yatewe mu Mujyi wa Kamembe, abo bantu bane bakaba biyemereye kubigiramo uruhare.

Bavuga kandi ko bari barinjiye mu mitwe yitwara gisirikare nka MRCD na FLN.

Abo muri iyo mitwe bakorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo ni bo babinjije muri iyo mitwe bizezwa guhabwa amafaranga.

Bafatanywe ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda, amasasu na za grenade.

Bimwe mu bikorwa bihungabanya umutekano byabaye mu Karere ka Rusizi muri iyi minsi birimo Grenade yatewe mu Mujyi wa Kamembe ku wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba.

Iyo Grenade yakomerekeje byoroheje abantu bane bahise bajyanwa mu bitaro.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ryavugaga ko inzego z’umutekano zahise zitangira gukora iperereza rigamije gutahura uwo ari we wese wabigizemo uruhare.

Abayobozi basabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, batanga amakuru y’abo bakekaho ibikorwa bihungabanya umutekano, banirinda kujya muri bene ibyo bikorwa kuko nta nyungu zirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abandi nabo bagitekereza guhungabanya umutekano w,uRwanda bamenyeko batazabura gufatwa ngo babihanirwe imbere y,amategeko.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 28-10-2019  →  Musubize

abantu bakomeretswa cyangwa bicwa n’abagizi ba nabi nkabo ndetse n’ibyangizwa na ziriya nkozi z’ikibi bishyurwa nande?
kuki nta kigega cyihariye mu Rwanda gitabara mwene bariya bantu ko abenshi baharenganira?
ubwo mutegereje ko iki kibazo kizabazwa Perezida wa Repubulika mukabona gushyiraho icyo kigega/

lambert yanditse ku itariki ya: 28-10-2019  →  Musubize

IYI MVUGO NJYE SINJYA NYEMERA NABANTU BAHUNGABANYA UMUTEKANO SIABAKEKWA KERETSE NIBA ZIRIYA MBUNDA ATARI IZABO BAKEKWA GUTE KANDI BABYIYEMERERA!!

gakuba yanditse ku itariki ya: 27-10-2019  →  Musubize

Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’imana,ni nko kwica imana ubwayo.Ntabwo imana yaturemeye kwicana no kurwana,ahubwo yaduhaye ubwenge ngo dukundane.Nkuko statistics zibyerekana,kuva umuntu yabaho intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion/milliard,ahanini kubera indwara n’inzara ziterwa n’intambara.Kwica umuntu kandi nawe ejo uzapfa,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Ikirenze ibyo,nuko uzabura ubuzima bw’iteka imana yasezeranyije abayumvira.Nubwo yatinze kubikora,nta kabuza izabikora,kubera ko ifite Timetable yayo.Aho gushidikanya,shaka imana, we kwibera gusa mu gushaka ibyisi,kubera ko abameze gutyo,bible ivuga ko batazaba muli paradizo iri hafi.

gatera yanditse ku itariki ya: 27-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka