Rusizi: Abantu bane baguye mu mpanuka

Imodoka y’imbangukiragutabara ifite pulake GR134 R yo ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo yakoze impanuka abantu 4 bahita bitaba Imana abandi 2 barakomereka bikomeye.

Amakuru yatanzwe n’umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic), SSP René Irere, avuga ko iyi modoka yakoreye impanuka mu Murenge wa Nyakabuye, Akagari ka Kiziho, Umudugudu wa Bunyereri, mu masaha ya mu gitondo tariki 3/10/2022 ikaba yavaga ku bitaro bya Mibilizi aho yari yajyanye umurwayi, isubira i Nyabitimbo.

Mu bantu 4 bitabye Imana harimo Abaganga 2 umwana w’umuganga wakomeretse hamwe n’umukozi we, Uyu muganga waburiye umwana we n’umukozi muri iyi mpanuka we yakomeretse n’umushoferi na we yakomeretse bikomeye.

Abitabye Imana bahise bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro, abakomeretse bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Kugira ngo babashe kubakuramo habayeho gutema imodoka kuko iyo mpanuka yari ikomeye cyane.

SSP Irere yasobanuye ko hatahise hamenyekana icyateye iyi mpanuka kuko imodoka yahirimye muri metero 450 z’ubujyakuzimu igwa mu mugezi wa Murundo.

Ati “Turacyakora Iperereza ngo tumenye icyateye iyi mpanuka kuko kugeza na n’ubu ntiharamenyekana impamvu yayo”.

SSP Irere atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kugenda mu muhanda bitonze kugira ngo badahitana ubuzima bw’abo batwaye.

Abashoferi kandi bagirwa inama yo kudatwara ibinyabiziga bananiwe cyangwa banyweye ibisindisha kuko biri mu bitera impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbegaibintu bibabaje imana ibakiremubayo.

innocent yanditse ku itariki ya: 9-10-2022  →  Musubize

Yoooo Imana ibakire mubayo

Uwiga yanditse ku itariki ya: 3-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka