Rusizi: Abantu 42 bafatiwe mu mukwabu
Abantu 42 biganjemo abasore, inkumi n’abana b’inzererezi bafatiwe mu mukwabu wakozwe mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi mu ijoro rya tariki 02/07/2012.

Abo bantu bafashwe kubera ko bari mu bantu bateza umutekano muke muri uwo mujyi kandi akaba aribo bari ku isonga mu kwanduza abandi agakoko ka virusi itera SIDA,dore ko abenshi muri bo baba baramaze kukandura.
Benshi bahuye n’uyu mukwabu harimo abisobanuye bararekurwa naho abasigaye bagera kuri 42 batanafite ibyangombwa bajyanwa gufungirwa kure y’umujyi wa Rusizi mu murenge wa Giheke.

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya bafashwe bariyemerera ko bakora uwo mwuga kuko ngo ari bwo buryo buborohera bwo kubona amafaranga. Ikibabaje ni uko iyo bagiye gukora imibonano mpuzabitsina hari igihe bayikora batambaye agakingirizo.

Basobanuye ko icyo gihe cyo gukora imibonano idakingiye ari bwo bahabwa amafaranga menshi bitari ibyo bagahabwa make. Ibyo akaba ari nabyo bibaviramo intandaro y’icyorezo cya SIDA.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi nkuru iri hasi kabisa ntabwo isobanuye neza,banyamakuru ese mwebwe ntimwerekana nibyavuzwe nubuyobozi ningamba ziriho.mujye mubanza kureba neza uko mutegura inkuru zanyu kugirango itangazamakuru rikomeze gutera imbere.