Rusizi: Abakekwaho kwica Kuradusenge batawe muri yombi
Hashize iminsi itatu uwitwa Kuradusenge Japhet wari utuye mu kagalika ka Ruganda umurenge wa Kamembe aburiwe irengero, umurambo we ukaba waraje gutorwa mu kiyaga cya Kivu ku cyumweru taliki ya 27 Mata 2014.
Amakuru y’urupfu rwa Kuradusenge yatanzwe n’abarobyi bakorera mu kiyaga cya kivu ubwo bari bamaze kubona umurambo we ureremba hejuru y’amazi mu ikiyaga bahita bayamenyesha inzego z’umutekano zikorera mu mazi.
Nyuma yo kumenya iby’urupfu rw’uyu Kuradusenge ukomoka mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke police y’igihugu ikorera mu karere ka Rusizi yahise itangira iperereza ryaje kugaragaza ko abagabo babiri aribo Manigabe Theobard na Bikorimana Joseph baje gutabwa muri yombi ko bashobora kuba barishe cyangwa baragize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera.

Ukuriye ubugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superitendant Francis Gahima, avuga ko mbere y’uko Kuradusenge yicwa aba batawe muri yombi bajyaga bigamba ko bazamwica kubera umwenda nyakwigendera yari ababereyemo agera ku ibihimbi magana abiri na mirongo itanu.
Gusa kugeza ubu icyihije inyuma y’uru rupfu ngo ntikiramenyekana neza neza ariko aho inzego z’umutekano zikiri mu iperereza, icyakora umuryango we wari umaze iminsi waravuze ko bamubuze, umurambo wa Nyakwigendera uri mu bitaro bya Gihundwe aho uri gukorerwa isuzuma kugirango barebe icyaba cyamwishe.
Chief Superitendant Francis Gahima avuga ko adashinje abatawe muri yombi ahamya ko aribo baba bamwishe mu gihe bikiri mu iperereza ariko akavuga ko niyo umuntu yaba ari mu ideni ry’abagenzi be bitaba intandaro yo kumwivugana kuko hari inzego zibishinzwe aha akaba agira inama abaturage zo kutihanira bene ako kageni.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|