Rusizi: Abajura bitwikira ijoro bakajya gusarura imirima y’imiceri mu bishanga
Abasore batatu barimo Umunyacongo bafashwe bari kugurisha imiceri y’abaturage barara biba mu kibaya cya Bugarama. Ubwo bafatwaga bitanaga ba mwana aho buri wese ashinja mugenzi we avuga ko umuceri bafanywe ariwe wawibye.
Ubwo aba basore bafatwaga, abaturage bashakaga kubihanira bavuga ko batagomba kuruha bahinga hanyuma ngo abandi baze basarure bitwaje ijoro n’ingeso yabo y’ubujura ariko inzego z’umutekano zihita zihagera.
Gusa aba baturage batsembye bavuga ko byanga byakunda aba bajura bagomba kuzariha imiceri yose yibwe mu mirima y’abaturage cyangwa bakagaragaza bagenzi babo bafatanyije muri ubwo bujura kuko ngo abahinzi bababajwe n’igihombo batewe n’ubwo bujura.

Aba bajura bakekwaho kwiba umuceri mu mirima y’abaturage bo mu murenge wa Nyakabuye bashikirijwe inzego z’umutekano kugirango bakurikiranywe kuri icyo cyaha hagamije guca iyi ngeso.
Ubusanzwe ubujura bwakorwaga mu mazu ariko noneho ngo ubwo bigeze no mu mirima ngo byateza ingaruka zikomeye z’inzara mu baturage. Ni muri urwo rwego abaturage basaba inzego z’umutekano guhagurukira iki kibazo amazi atararenga inkombe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|