Rusizi: Abajura bitwaje imbunda baziritse mugore basiga bamukokoroye utwe

Abajura babiri bitwaje imbunda yo mu bwoko bwa SMG bateye mu rugo rw’umugabo witwa Mukeshimana Narcisse mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi bamwiba amafaranga asaga ibihumbi magana abiri n’ibikoresho byo mu nzu birimo agatabo ka banki na telephone.

Ubwo abo bajura bageraga muri urwo rugo, mu ijoro rishyira tariki 17/12/2013 basize baziritse umugore we kuko ngo ariwe basanze mu rugo aho bamuhambiriye amaguru n’amaboko bamutegeka kutavuza induru bamufatiye n’imbunda ku ijosi. Ngo aba bajura baje biyoberanyije cyane banahinduye amajwi kuburyo batabashije kubamenya amazina.

Ibyo biragiye bamubajije aho amafaranga ari maze kubera ko yaabonaga bafite umujinya udasazwe abaha ibihumbi magana abiri na mirongo irindwi yari afite mu nzu , gusa ngo ntibashimishijwe n’ayo mafaranga kuko bayarenzeho bakajyana n’ibindi bikoresho.

Kugeza ubu umuntu umwe ukekwa niwe umaze gufatwa ariko inzego z’umutekano zikaba zigishakisha ababa bihishe inyuma y’ubu bujura, icyakora hashize iminsi muri ibyo bice birimo imirenge ya Bugarama, Gashonga na Mururu hakorwa ubujura bukabije kandi ababukora bakitwaza imbunda.

Akaba ari muri urwo rwego abaturage basabwa gukaza amarondo batungira agatoki inzego z’umutekano ahakekwa aba bagizi ba nabi bahungabanya umutekano w’abaturage.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka