Rusizi: Abahigi bo muri Congo baza guhiga mu Rwanda bafatiwe ingamba

Ikibazo cy’abahigi bo muri Congo bamaze iminsi bafatirwa mu karere ka Rusizi bavuga ko baje guhiga cyagarutsweho n’inzego z’umutekano zikorera muri aka karere aho abantu bibaza inyamaswa baba baje guhiga kandi basize amashyamba akomeye iwabo.

Abahigi b’Abanyekongo bafite imikumbi y’ibwa n’amacumu ngo bakomeje kugaragara hirya no hino mu mirenge iri mu igiturage nko muri Nkanka na Mururu.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi asaba abayobozi kuba maso mu gucunga abaza guhiga mu Rwanda bataye iwabo.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi asaba abayobozi kuba maso mu gucunga abaza guhiga mu Rwanda bataye iwabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi afatanyije n’inzego z’umutekano basabye abanyamabanga nshingwabikora gucunga imirenge yabo kuko ngo batarebye neza ibyo bita guhiga byavamo ibibazo kuko ngo nta n’icyemeza ko aba Banyekongo baba baje guhiga koko nkuko abaturage babyibwira dore ko baba basize amashyamba manini y’iwabo.

Usibye kuba aba Banyekongo baza guhiga mu Rwanda batabyemerewe ngo nta n’ibyangombwa by’inzira bibanyuza ku mipaka baba bafite bivuga ko bakora amakosa yo kuvogera igihugu banyuze mu inzira za magendo.

Abayobozi b'imirenge barasabwa kuba maso ku Banyekongo baza guhiga mu Rwanda.
Abayobozi b’imirenge barasabwa kuba maso ku Banyekongo baza guhiga mu Rwanda.

Ubwo baheruka gufatwa bavuze ko ngo batari bazi ko guhiga mu Rwanda bibujijwe aho ngo iwabo guhiga inyamaswa mu mashyamba bifatwa nk’umuco kuko bitunze imiryango.

Ingamba zafashwe ni uko abazongera gufatwa bazashikirizwa inzego z’ubuyobozi bwa Leta mu karere byaba ngombwa ubuyobozi bw’akarere bugahamagara abayobozi ba Congo bakabasobanurira amakosa abaturage babo bakora bavogera igihugu mu buryo butemewe n’amategeko bakongera kubirengaho bagahanwa n’amategeko.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 3 )

Ningombwa gucunga abasahura urwanda

Rafiki Dusingizimana yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Nibyo koko ntawarebera abakomeza kuvogera igihugucyacu niyompanvu ingamba zigomba gukazwa.

Rafiki Dusingizimana yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

hakazwe umutekano ku basohoka n’abanjira mu Rwanda hatazavaho hakagira umuhungabanyiriza umutekano

matimba yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka