Yishe mugenzi we bapfa umugabo

Abagore babiri batuye mu Murenge wa Gihundwe mu kagali ka Kagara mu Mudugudu wa Rubenga I, barwanye bapfa umugabo umwe ahasiga ubuzima.

Abatuye muri aka gace basabwe gucika ku rugomo n'ingeso mbi z'ubusambanyi zituma bicana
Abatuye muri aka gace basabwe gucika ku rugomo n’ingeso mbi z’ubusambanyi zituma bicana

Abo bagore ni Nyirabukara Francine w’imyaka 28 wateye icyuma mu gatuza Benimana Epiphanie w’imyaka 38 ahita apfa.

Bapfuye umugabo witwa Kanjyambere Innocent, mu ijoro ryo Ku wa 20 rishyira ku wa 21 Gicurasi.

Kajyambere ngo yacaga inyuma Nyirabukara Francine akajya kwa Benimana. Nyirabukara ngo yarabimenye agahora yiyama Benimana ariko ntacike ntabicikeho.

Abaturage batuye muri uwo mudugudu bavuga ko uhoramo amakimbirane aturuka ku busambanyi. Abagore n’abagabo baho bashijanya ubusambanyi.

Mukabahizi Olive, avuga ko batakekaga ko byageza ku bwicanyi. Ariko akemeza ko abo bagore bombi bahoranaga amakimbirane, ku buryo Nyirabukara yahoraga abwira Benimana ko azamwica.

Yagize ati "Nyirabukara ajya kwica mugenzi we muri iri joro yamubwiye ngo nari naragushatse ndakubura none uyu munsi ni njye nawe. Akuramo icyuma aba arakimuteye.“

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), SS Mbabazi Modeste, yavuze ko Nyirabukara na Kajyambere bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Yavuze ko iperereza rigikomeje ariko bakaba bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bamucire urumukwiye

BIMENYIMANA yanditse ku itariki ya: 16-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka