Rusizi: Abagebi bari bahiriye mu modoka Imana ikinga akaboko
Kuwa gatandatu ushize tariki 03/08/2013, imodoka yari itwaye abageni mu karere ka Rusizi yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo bari bagiye kwiyakira maze umushoferi arwana no kuyizimya no kubwira abageni kwihutira kuva mu modoka.
Bakimara kuvamo umushoferi Musuhuke Elias yahise atabaza abantu bari bari hafi kugirango bagererageze kuzimya iyi modoka. Bakoresheje za kizimyamoto eshatu zo mu modoka n’abaturage bashyiraho akabo aho ngo bazanye umusenyi n’amazi uwo muriro urazima ariko moteri y’iyi modoka irakongoka.

Uyu mushoferi arashima Imana kubona ngo uyu muriro utarahitanye aba bageni, yavuze ko atazi icyatwitse iyi modoka kuko yari ikiri nshya gusa ngo bakekaga ko ari amasinga yahuye akayitwika.
Uyu mugabo kandi arashima abaturage bamufashije kuyizimya kuko ngo iyo batamutabara yari gukongoka yose.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo bagiye kuvuga ko ari umugeni wabiteye, uzi ukuntu bagowe
UBWO NI BOMBI BATERA UMWAKU ARIKO BURI GIHE IYO HAGIZE IKIBAZO KIBAYEHO MU BUKWE BAVUGA KO BYATEWE N`UMUGORE, ABAGORE BARAGOWE!!
Tewe yewe!! Burya Imana ni serieux kabisa!! uzi ko bari bavuye ku bintu bataranabigeraho? Ehh! ubwo se ari umugeni ari n’umusore ni inde utera umwaku ra? Ababazi bazatubwire kabisa.