Rurenge: Abarembetsi babibye ubwoba mu baturage
Mu gihe abaturage b’umudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo bavuga ko barembejwe n’urugomo bakorerwa n’abarembetsi bakura inzoga ya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw’uyu murenge bubizeza ko iki kibazo kiza gukemuka ku bufatanye bw’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO rugiye guhabwa moto y’umutekano.
Aba barembetsi ngo benshi batuye muri uyu mudugudu wa Kabeza kandi bazwi n’abaturage, gusa ngo ntawe ushobora kubakoma imbere bitewe n’uko ashobora kugirirwa nabi.

Twarakataje Evariste avuga ko aherutse gukomeretswa n’umwe muri aba barembetsi bamufatanye ibitoki yibye kuko akenshi nta kandi kazi bakora uretse gucuruza ibiyobyabwenge no kwiba. Kubera ubugome bwabo ngo abaturage bahitamo kutavuga ibyo bakora batinya kugirirwa nabi.
Kenshi ngo bitwaza imihoro, kupakupa, ibyuma ndetse n’inkoni kandi uwo bahuye nawe mu nzira akabatambamira baramukubita hafi kumumwica, dore ko muri uyu mudugudu ngo hari abantu batari munsi ya 5 bakubiswe n’abarembetsi.

Ubu bwoba bwo gutinya kugirirwa nabi n’abarembetsi baramutse bagize uwo bavuga muri bo kandi ntiburi ku baturage gusa kuko n’ubuyobozi bw’umudugudu ari uko.
Ndagijimana Clement ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kabeza avuga ko bo nk’ubuyobozi bw’umudugudu badashobora gutinyuka aba barembetsi kuko baba ari benshi kandi bitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro.
Agira ati “N’umupolisi ari umwe bamukubita pe! Twe ntitwabashobora ni abagome cyane kandi bagenda ari ikipe y’abantu kuva kuri 6 kugera ku 10 bitwaje n’ibyuma. Kubatega cyangwa kubavuga bakabimenya ni ukwikururira urupfu!”

Uwishatse Ignace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo avuga ko iki kibazo cy’abarembetsi n’urugomo bateza kizwi kandi kiri hafi gukemuka.
Ngo amazina yabo barayafite gusa ngo icyari imbogamizi ni ukuba urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO nta buryo bwo kugenda rwari rufite. Kuri ubu ariko ngo ukwezi kwa cumi na biri ntikuzarangira batabonewe moto y’umutekano izafasha mu kujya bakurikirana aba barembetsi aho banyuze.

Akenshi aba barembetsi ngo bakoresha amasaha y’ijoro mu kwinjiza ibi biyobyabwenge aho babitwara ku magare. Uru rugomo ahanini ngo ruturuka ku nsoresore zibatega zishaka kubambura bakarwana cyangwa rimwe na rimwe umuturage bakeka ko yabavuze mu buyobozi.
Aba barembetsi akenshi mu masaha ya kumanywa ntawe ushobora kubona kuko iyo ugeze mu mudugudu wabo batakuzi ahita akwihisha kabone n’ubwo yaba atazi ikikugenza.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|