Runda: Inkangu yahitanye umuryango wose w’abantu batanu

Abantu batanu bitabye Imana bazize inkangu yaridutse igasenyera umuryango umwe w’abana bane n’umubyeyi wabo.

Iyo nzu ni yo uyu muryango wabagamo
Iyo nzu ni yo uyu muryango wabagamo

Byabereye mu Mudugudu wa Mbuye Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda Akarere ka Kamonyi mu ijoro ryakeye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mata 2018.

Uyu muryango wa wari utuye mu manegeka ku buryo inkangu yamanutse ruguru y’inzu ikanasenyeraho inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki yabwiye Kigali Today ko amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abaturage n’izindi nzego bagahita batabara.

Mwizerwa avuga ko banashije kubona imirambo ibiri munsi y’ibinonko byagwiriye abantu, indi ibiri bakayisanga ku mugezi ugabanya Runda na Ngamba, undi murambo bakaba batarawubona ubwo twakoraga iyi nkuru.

Imvura yanateye inkangu nini
Imvura yanateye inkangu nini

Mwizerwa avuga ko hakiri indi mryango icumi ituye mu manegeka, igiye guhita yimurwa kugira ngo hirindwe ko na yo yatwarwa n’inkangu.

Ati "Abo twubakiraga amazu bagiye guhita bayajyamo uko ameze, abandi turahita tubakodeshereza inzu imwe babe batuyemo abishoboye bikodeshereze ariko here kugira ubuzima bw’abandi bantu tubura."

Avuga ko hari n’indi miryango ituye nabi myinshi hakaba hari gushaka uko bimurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega inkuru ibabaje cyane.Ni ubwa mbere mu Rwanda numva imvura yica abantu bangana gutya.Leta nitabare abasigaye kandi ihambishe abapfuye.Binyibukije inkuru dusoma muli bible yerekeye Umwuzure wo ku gihe cya Nowa.Icyo gihe imana yicishije umwuzure abantu bose bali batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bayumviraga. Ngo niko bizagenda ku munsi w’imperuka,ubwo imana izarimbura abantu batayumvira ikoresheje umuriro. Byaba byiza uhindutse ugashaka imana kugirango uzarokoke.

munyemana yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

@ munyemana

Vana ikibwirizwa no gukina mu bikomeye aho. Wowe baravuga ibigoye ukazanamo ibigori? None se ushaka kuvuga ko abantu bari gusiga ubuzima muri ibi biza ari abatumvira Imana? Aya bayita amahomvu...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 28-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka