Rulindo: Yibarutse umwana ahita amuhotora

Umugore witwa Domina Mukeshimana afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rulindo azira guhotora umwana yari amaze kwibaruka mu ijoro rishyira tariki 20/02/2012.

Mukeshimana yemereye polisi ko akimara kubyara yahise ahotora uwo yibarutse, ahamagara abaturanyi ababeshya ko yamubyaye apfuye.

Uyu mugore wari umaze iminsi asabwa n’abajyanama b’ubuzima kujya kwipimisha ku kigo nderabuzima, yahotoye uwo yibyariye mu iminota mike cyane akimara ku mubyara nk’uko we ubwe abitangaza.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu Supt. Theos Badege, yibutsa ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubuzima, bityo uyu mugore akaba agomba guhanwa n’amategeko.

Guhotora umwana muri ubwo buryo Mukeshimana yakoresheje bihanishwa igifungo cya burundu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka