Rulindo: Yaguze gerenade aziko ari icyuma gisanzwe

Umugore witwa Ndacyayisenga Patricia ugura ibyuma mu isoko rya Gasiza umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu 05/05/2012 yaguze gerenade aziko ari icyuma gisanzwe.

Ndacyayisenga ukora akazi ko kugura ibyuma akabigurisha mu mujyi wa Kigali, avuga ko umwana w’imyaka 13 witwa Beatrice Kabayendo ariwe wamuzaniye ibyuma birimo n’iyo gerenade, nawe agapima ibiro agahita amwishyura.

Ati: “Nari namaze kumwishyura amafaranga 300 kubera ko byari ibiro bitatu, maze kubikura mu mufuka abantu bambwira ko ikintu maze kugura ari intwaro niko guhamagara abashinzwe umutekano”.

Gerenade yaguzwe.

Kabayendo wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, avuga ko kuwa Gatatu w’iki cyumweru aribwo yatoraguye iyo gerenade yitaga icyuma, mu kagali ka Bukoro gaherereye mu murenge wa Mbogo, akarindira ko isoko riba kugira ngo azabigurishe.

Haba uyu mwana cyangwa ababyeyi be, bose nta n’umwe wabashije kumenya ko iki cyuma ari intwaro kugeza ubwo bakigurishije.

Polisi yaje kubareka bakomeza imirimo yabo nyuma yo kubahata ibibazo bitandukanye, Ariko iyo gerenade isigara mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano.

Umuyobozi w’akagali ka Gasiza, Mwumvinezayimana Fiacre, avuga ko bafatanyije n’abashinzwe umutekano bagiye gutegura inama y’abaturage bose, bakerekwa ubwoko bw’ibisasu, kugira ngo bajye babigendera kure, banahamagare abashinzwe umutekano igihe babibonye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abagura ibyuma baje bagura babanje kureba icyo bagura
Nukwigisha abaturage hari abatabizi,bakerekwa amafoto yabyo mumanama,no mubigo byamashuri bikagaragazwa,ubibonye akaja ahita abivuga.

indatwa yanditse ku itariki ya: 6-05-2012  →  Musubize

Eeeeeeh bibi cyane, bibi cyane... INKOTANYI zigiye kubigira urwitwazo maze zitangire zigishe abaturage gukoresha imbunda!

Musigeho di, Twabonye ibyo interahamwe zakoze. Ubwose uretse kwigiza nkana iyo grenade, yaturutse hehe ko tumaze imyaka 18 tuvuye mu ntambara???

ubwo ndabyumva yanditse ku itariki ya: 6-05-2012  →  Musubize

Ahahahaha sha iyo abo bantu baza kuba abahutu bari guhura nibibazo bikarishye pe.... Imana ishimwe

ubwo ndabyumva yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Imana ishimwe ko nta muntu yahitanye. Abashinzwe umutekano nibereke abaturage ibyo bikoresho bya gisirikare bitazatwambura amaboko y’igihugu cyacu mu minsi iri imbere. Murakoze.

Matsiko yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka