Rulindo: Uwari afite ubumuga bwo kutabona yiyahuye
Umukobwa witwa Nyirarugendo Appolinarie w’imyaka 52 wari ufite ubumuga bwo kutabona yasanzwe yimanitse mu nzu yabagamo, kuri iki cyumweru tariki 30/11/2014.
Nyirarugendo ukomoka mu kagari ka Gatwa mu murenge wa Murambi ho mu karere ka Rulindo, bivugwa ko yiyahuje igitambaro yakundaga kwambara mu mutwe, nyuma yo kwikingirana mu nzu ,ubwo abo babana bari bagiye gusenga bakamusiga wenyine mu nzu.
Abaturanyi b’uyu nyakwigendera bavuga ko kuba yiyahuye ashobora kuba yabitewe no kwiheba no kwigunga ngo kuko akenshi n’abo babanaga bamusigaga mu rugo bagiye mu mirimo yabo ya buri munsi.
Uhagarariye abafite ubumuga bo mu karere ka Rulindo Eugenie Mukamukesha, avuga ko bababajwe n’ibyo uyu mukobwa yakoze mu gihe bari mu cyumweru cyahariwe kwita ku babana n’ubumuga mu karere ka Rulindo, icyumweru kizarangira tariki 08/12/2014.
Eugenie avuga ko abantu bafite ubumuga bagomba kwitabwaho cyane asaba abandi bantu kubaba hafi no kubashyigikira mu rwego rwo kubafasha kutiheba no kwiremamo icyizere cy’ubuzima.
Mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga ubuyobozi bubafasha kwibumbira mu mashyirahamwe bityo bakabasha kwegera abandi bakaganira kandi bagashaka icyo bakora kijyanye n’ubushobozi bwabo kuko bibafasha gukomeza kwigirira icyizere no kumva ko nabo bashobora kugira icyo bageraho.
Nyirarugendo Appolinarie yashyinguwe kuri uyu wa mbere tariki 01/12/2014 mu murenge wa Murambi aho yari atuye.
Hortene Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|